Abana bagaragaje ibyo bifuza ko bihabwa umwanya mu ngengo y’imari ya 2019/2020

Abana bagaragaje ibyo bifuza ko bihabwa umwanya mu ngengo y’imari ya 2019/2020

Umuhanzi yabiririmbye neza ko ‘Umwana ari umutware’, yikirizwa n’intero ko ariwe Rwanda rw’ejo, ndetse na Bibiliya [ku bayemera] ivuga ko ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nk’abana.

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu gushyiraho gahunda ziteza imbere uburere n’uburenganzira bw’umwana, n’ubwo hakiri ibikoma mu nkokora izi gahunda birimo abana bari mu mihanda, abata ishuri, abafite ibibazo by’imirire mibi n’ibindi.

Ubushakashatsi buheruka bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana ku kibazo cy’abana bo mu muhanda, bwagaragaje ko hari abana b’inzererezi 2882. Mu Ukwakira 2018 Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène yavuze ko abana bataye ishuri bari hagati ya 2% -6% mu gihugu hose.

Mu gihe umwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 uri kugana ku musozo, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2019/2020 yamaze gushyikirizwa Abadepite ngo itangweho ibitekerezo mbere y’uko umushinga nyirizina umurikwa ndetse ugatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.

Iyo abaturage bumva neza uburyo ingengo y’imari itegurwa n’akamaro kayo, bibafasha kugira uruhare mu igenamigambi n’ibikorwa byose bishyizwe imbere bakabigira ibyabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu mutwe w’abadepite, yakiriye abagize Sosiyete Sivile mu kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’uru rwego mu bufatanye na Leta mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Abana nabo ntibahejwe mu kugeza ibitekerezo byabo ku badepite ngo babikorere ubuvugizi, bibe byakongerwa mu bizitabwaho mu kugena ingengo y’imari ya 2019-2020.
Kubera impinduka zabayeho mu bijyanye n’amasaha, abana bahisemo guhurira hamwe bandikira Inteko Ishinga Amategeko bayigaragariza ibitekerezo byabo, babifashijwemo n’Umuryango uharanira uburenganzira bw’abana, Children’s Voice Today [CVT].

Ni urutonde rurerure rw’ibitekerezo bikubiyemo ibyifuzo birimo gukangurira no guhugura ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo, gukuraho ibihano bigihabwa abana ku mashuri, kwita ku bana batewe inda bakiri bato ndetse n’abo babyaye.

Ibindi birimo gukomeza kwita ku kibazo cy’abana bafite imirire mibi no kongera imbaraga muri gahunda y’icyumba cy’umwana w’umukobwa ku mashuri n’ahandi hahurira abantu benshi. Abana bo hirya no hino mu gihugu bagarutse ku byagaragajwe na bagenzi babo nk’ibikwiye kwitabwaho ndetse bikanagenerwa amafaranga ahagije mu guhangana nabyo.

Dushimimana Anitha wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri GS Gatore mu karere ka Kirehe, yavuze ko hari ibibazo abana bahura nabyo bifuza ko ubuyobozi bwabishakira umuti.

Ati “Twasabaga leta gukora ubukangurambaga mu babyeyi bakajya bubahiriza uburenganzira bw’abana bakabafata neza ndetse bakabajyana ku ishuri. Ikindi ni bakuru bacu na bagenzi bacu twiganaga batewe inda bakava mu ishuri.”

Kwizera Magnifique wiga mu wa gatandatu kuri GS Munanira mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango yagize ati “Hari ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya ku muhanda, twasabaga leta gutegura amafaranga yo kugurira ibikoresho abana kuko abenshi batubwiye ko ari ikibazo cy’ubushobozi kuko babuze ibikoresho by’ishuri.”

Ubuyobozi bw’Umuryango Children’s Voice Today usanzwe ufasha muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere uburenganzira bw’umwana, butangaza ko ibisabwa n’abana ahanini biba birebana n’uburenganzira bwabo.

Ushinzwe gahunda yo kurengera umwana mu muryango CVT, Ntakirutimana Innocent, avuga ko hari icyuho mu kugenera ingengo y’imari ibikorwa bigamije guteza imbere umwana n’uburenganzira bwe muri rusange.

Kugeza ubu uyu muryango ukorera mu turere tugera kuri 15 , aho ufasha abana mu bikorwa byo kubaka ubushobozi by’umwihariko kubahugurira kumenya uburenganzira bwabo.

Dr Ryarasa Joseph Nkurunziza wari uhagarariye Sosiyete sivile ubwo bagezaga ibitekerezo byabo ku Nteko Ishinga Amategeko.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Ingenamigambi, Dr Uwera Claudine ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko mu mpera z’icyumweru gishize.

 

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu

Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 10:09
Ku urubuga Igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.